Ubwenge bwa bakame (1) :

Umunsi umwe Bakame yasanze umugabo w'umunyabwenge mu ishyamba iramubwira iti «ubwenge bwawe butuma utegeka iri shyamba n'ibirituye, none reka ngire icyo nkwisabira.»

Uwo mugabo abaza Bakame ati «urifuza iki?»

Na yo iti «ndagusaba ko unyongerera ubwenge kugira ngo mburushe izindi nyamaswa zose.»

Umugabo amaze gutekereza arayisubiza ati «enda iki giseke uzanyuzurizemo inyoni, iki cyansi uzanyuzurizemo amata y'imbogo, uzanzanire n'inzoka ireshya n'iyi nkoni. Nubibona, uzaze nkongerere ubwenge.»

Bakame ibatura ibyo bintu uwo mugabo yari ayihaye, ijya ku mugezi aho inyamaswa zose zikoranira zishotse.

Amashoka ageze, inyoni ziza ziririmba umusubizo, maze Bakame isohoka aho yari yikinze, irivugisha iti «ashwi da! Ntibishoboka kuzura aha! Yarambeshye!»

 Inyoni zibyumvise ziti «Bakame uravuga uduki?»

Bakame iti «hari uwambeshye ngo mushobora kujya muri iki giseke mukacyuzura; ariko jye ndabona bidashoboka.»

Inyoni ziti «genda Bakame uri umunyamashyengo! Reka tukwereke!»

Iya mbere irinjira, iya kabiri yicokamo, iya gatatu itaho, bityo bityo kugeza igihe igiseke cyuzuriye.

Nuko Bakame ikubitaho umutemeri, irarumya, ihisha igiseke iruhande rw'umugezi, irinumira.

Muri ako kanya, imbogo na yo irashoka.

Bakame iyibonye iti «yoo! Yewe ga Baka! Mbega ngo abantu barakubeshya! Ibi bishoboka bite? Nabyemera nte?»

Imbogo irayisubiza iti «uravuga uduki Baka?» .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Ubwenge bwa bakame (2) ....